FEZA & CEDRIC GUSABA N’ GUKWA 8/30/2025
| Igihe | Igikorwa | Ushizwe igikorwa | Comments |
|---|---|---|---|
| 16:00 | Kwinjiza abasangwa | Protocole | |
| 16:30 | Kwinjiza abakwe bakajya mu byicaro | Protocole | Bijyana n'Indirimbo |
| 16:45 | Guha ikaze abakwe | Protocole+ MC | Indirimbo za Kinyarwanda |
| 16:55 | Gusenga | Pastor Gustave | |
| 17:00 | Kuzimana Abashyitsi | Services+ Protocole | Bijyana n'Indirimbo |
| 17:30 | Gusaba Ijambo bakavuga ikibagenza | Umukwe Mukuru (Floribert+ MC | Uwaje gusaba avugira ku nzoga yazanye gusabisha, azahamagara abakobwa bamuherekeje kuzana inzoga |
| 17:45 | Guha umwanya uruhande rw'umukobwa kugira icyo babivugaho | MC+ Uhagarariye umuryango w'umukobwa( FEZA) | MC ashobora gushyiramo ikiganiro cyo kuryoshya mbere yuko aha ijambo uruhande rw'umukobwa |
| Gusubiza Ijambo uwaje Gusaba | MC | Akabisobanura neza | |
| Gusubiza ijambo usabwa | MC | Hano bashobora kuvugako iyo gahunda yabazinduye bagomba kureka ibyo basanze murimo bikorwa hanyuma bakazagaruka undi munsi tukareba ko icyo cyifuzo twakigenera umwanya wacyo tukagisuzuma neza | |
| Bijyana n'Indirimbo | |||
| Umusaza waje gusaba akongera agasaba ijambo | MC | Gusaba ko bamugirira ineza byibuze gahunda yabo nayo bakayishyira ku murongo w'ibyirwa niyo yaba iya nyuma basozorezaho | |
| Umusaza Usabwa kubaza umuryango niba ibyo wabyemera | MC | Bakabyemera | |
| Nyuma uwaje gusaba , agasaba abamuherekeje gutanga amashyi yo gushima | |||
| Bijyana n'Indirimbo | |||
| Umusaza usabwa, agafata ijambo : ati harya iyo gahunda twakwemereye ko dushyira ku murongo w'ibyirwa iteye gute? Wayitubwira neza ku buryo burambuye? | |||
| Uwaje Gusaba, agatangira agasaba | Icyo gihe biherekezwa n'inzoga yo gusabisha | ||
| Famille isabwa iti uwo mukobwa musaba twarangije kumutanga cyera , ubu usigaye ni murumuna we mutoya utangiye ikiburamwaka (cg se indi mpamvu - kwiha Imana) | |||
| Usaba ashobora kwemera uwo mwana ariko agakomeza aganira avugako Natasha nawe bamushaka byaba byiza afatanije n'umuhungu wabo bagakorera Imana hamwe. | Bagakomeza baganira | ||
| Usabwa ashobora kuvugako ahagarariye umuryango atafata icyemezo hari ba Nyirarume na ba Nyirasenge, ko bagomba kugira nabo icyo babivugaho | |||
| Guha ijambo ba sewabo,Nyirasenge bakagira icyo bavuga | Hari igihe barega muri bamwe baje aho, bakabarega ibyaha. Bakisobanura - kirazira kurega abakwe bakuru cg se umusore usabirwa | ||
| Bigeza aho umugeni bakamutanga | Bati ariko ubundi ko tuguhaye umugeni, waje kwisabira, uwo usabira ni nde? Umuhungu agahaguruka bakamwerekana agasuhuzanya agahabwa icyicaro yagenewe | ||
| Gukura ubwatsi bashima ko bahawe umugeni | Akura ubwatsi agatanga inzoga aherejwe n'abamuherekeje. | ||
| Music | |||
| 18:30 | Usabwa agakosha usaba | Ati rero umukobwa wacu ni Mutumwinka akaba Mukobwajana | |
| Kujya kureba inka ( inkwano) | Abashumba bazanye inka bajyana n'abashumba bo mu rugo rwa Kalisa | ||
| Umugeni gusohoka | Protocole | Kwakirwa n'umusore ( Itorero ribyina or Music) basaza Ba FEZA nibo bazamusohora. | |
| Azajya gusuhuza kwa Sebukwe , hama sebukwe amujyane gusuhuza umusore | |||
| Kumwambika bague | Natasha aha umuhungu gift | ||
| Kujya gusuhuza impande zombi ( bahera kuri famille y'umukobwa bakurikizeho famillle yumuhu n gu | Protocole | Bijyana n'Indirimbo abageni batanga impano ku bantu bahagarariye imiryango | |
| Abageni bagahabwa ibyicaro byabo bakazimanirwa | Protocole | Bijyana n'Indirimbo | |
| Amazina y'inka + Itorero | MC | ||
| 19:00 | Gusangira ifunguro | Protocole | |
| 20:00 | Gusezera Umusaza usaba agasaba kwemererwa ko yajya gutanga ubutumwa ku basigaye mu rugo. | Bakavugako kubera ibyishimo n'inkuru nziza bashaka kujya mu rugo bakabwira abasigayeyo. | |
| 20:10 | Umusaza usabwa agafata ijambo, akabemerera ariko akabaha impamba igizwe n'ibinyobwa bitandukanye | Services | Hategurwa plateau iriho ibinyobwa bitandukanye, umwe mu bakobwa akegera umusaza usabwa |
| 20:20 | Abageni gusubira mu nzu, umusore akamuherekeza, bagerayo bagafata amafoto, bakanywa amata. | Protocole + Nyirasenge w'Umukobwa | |
| 20:30 | Abakwe bagataha | ||
| 20:45 | Kwinegura, biyoborwa n'umusaza mukuru ashimira abaje kwifatanya nabo | ||
| End |
Team ya Décor:
Chef of services and Team of services
Protocole: Jean-Marie na Tony Bikamba.
Photo + video: Kavoma na Mugenzi we
Time keeper: Fabien
Stock: Arstide bakunzi
Service: pilote
Coordination: Richard & Omega
Umusaza mukuru : Ngabo