FEZA & CEDRIC GUSABA N’ GUKWA 8/30/2025

IgiheIgikorwaUshizwe igikorwaComments
16:00Kwinjiza abasangwaProtocole
16:30Kwinjiza abakwe bakajya mu byicaroProtocoleBijyana n'Indirimbo
16:45Guha ikaze abakweProtocole+ MCIndirimbo za Kinyarwanda
16:55GusengaPastor Gustave
17:00Kuzimana AbashyitsiServices+ ProtocoleBijyana n'Indirimbo
17:30Gusaba Ijambo bakavuga ikibagenzaUmukwe Mukuru (Floribert+ MCUwaje gusaba avugira ku nzoga yazanye gusabisha, azahamagara abakobwa bamuherekeje kuzana inzoga
17:45Guha umwanya uruhande rw'umukobwa kugira icyo babivugahoMC+ Uhagarariye umuryango w'umukobwa( FEZA)MC ashobora gushyiramo ikiganiro cyo kuryoshya mbere yuko aha ijambo uruhande rw'umukobwa
Gusubiza Ijambo uwaje GusabaMCAkabisobanura neza
Gusubiza ijambo usabwaMCHano bashobora kuvugako iyo gahunda yabazinduye bagomba kureka ibyo basanze murimo bikorwa hanyuma bakazagaruka undi munsi tukareba ko icyo cyifuzo twakigenera umwanya wacyo tukagisuzuma neza
Bijyana n'Indirimbo
Umusaza waje gusaba akongera agasaba ijamboMCGusaba ko bamugirira ineza byibuze gahunda yabo nayo bakayishyira ku murongo w'ibyirwa niyo yaba iya nyuma basozorezaho
Umusaza Usabwa kubaza umuryango niba ibyo wabyemeraMCBakabyemera
Nyuma uwaje gusaba , agasaba abamuherekeje gutanga amashyi yo gushima
Bijyana n'Indirimbo
Umusaza usabwa, agafata ijambo : ati harya iyo gahunda twakwemereye ko dushyira ku murongo w'ibyirwa iteye gute? Wayitubwira neza ku buryo burambuye?
Uwaje Gusaba, agatangira agasabaIcyo gihe biherekezwa n'inzoga yo gusabisha
Famille isabwa iti uwo mukobwa musaba twarangije kumutanga cyera , ubu usigaye ni murumuna we mutoya utangiye ikiburamwaka (cg se indi mpamvu - kwiha Imana)
Usaba ashobora kwemera uwo mwana ariko agakomeza aganira avugako Natasha nawe bamushaka byaba byiza afatanije n'umuhungu wabo bagakorera Imana hamwe.Bagakomeza baganira
Usabwa ashobora kuvugako ahagarariye umuryango atafata icyemezo hari ba Nyirarume na ba Nyirasenge, ko bagomba kugira nabo icyo babivugaho
Guha ijambo ba sewabo,Nyirasenge bakagira icyo bavugaHari igihe barega muri bamwe baje aho, bakabarega ibyaha. Bakisobanura - kirazira kurega abakwe bakuru cg se umusore usabirwa
Bigeza aho umugeni bakamutangaBati ariko ubundi ko tuguhaye umugeni, waje kwisabira, uwo usabira ni nde? Umuhungu agahaguruka bakamwerekana agasuhuzanya agahabwa icyicaro yagenewe
Gukura ubwatsi bashima ko bahawe umugeniAkura ubwatsi agatanga inzoga aherejwe n'abamuherekeje.
Music
18:30Usabwa agakosha usabaAti rero umukobwa wacu ni Mutumwinka akaba Mukobwajana
Kujya kureba inka ( inkwano)Abashumba bazanye inka bajyana n'abashumba bo mu rugo rwa Kalisa
Umugeni gusohokaProtocoleKwakirwa n'umusore ( Itorero ribyina or Music) basaza Ba FEZA nibo bazamusohora.
Azajya gusuhuza kwa Sebukwe , hama sebukwe amujyane gusuhuza umusore
Kumwambika bagueNatasha aha umuhungu gift
Kujya gusuhuza impande zombi ( bahera kuri famille y'umukobwa bakurikizeho famillle yumuhu n guProtocoleBijyana n'Indirimbo abageni batanga impano ku bantu bahagarariye imiryango
Abageni bagahabwa ibyicaro byabo bakazimanirwaProtocoleBijyana n'Indirimbo
Amazina y'inka + Itorero MC
19:00Gusangira ifunguroProtocole
20:00Gusezera
Umusaza usaba agasaba kwemererwa ko yajya gutanga ubutumwa ku basigaye mu rugo.
Bakavugako kubera ibyishimo n'inkuru nziza bashaka kujya mu rugo bakabwira abasigayeyo.
20:10Umusaza usabwa agafata ijambo, akabemerera ariko akabaha impamba igizwe n'ibinyobwa bitandukanyeServices Hategurwa plateau iriho ibinyobwa bitandukanye, umwe mu bakobwa akegera umusaza usabwa
20:20Abageni gusubira mu nzu, umusore akamuherekeza, bagerayo bagafata amafoto, bakanywa amata.Protocole + Nyirasenge w'Umukobwa
20:30Abakwe bagataha
20:45Kwinegura, biyoborwa n'umusaza mukuru ashimira abaje kwifatanya nabo
End
M.C: CHRIS
Team ya Décor:
Chef of services and Team of services
Protocole: Jean-Marie na Tony Bikamba.
Photo + video: Kavoma na Mugenzi we
Time keeper: Fabien
Stock: Arstide bakunzi
Service: pilote
Coordination: Richard & Omega
Umusaza mukuru : Ngabo